in

Dj Bissosso byamurenze agisoma kuri propoto igikoma cyo muri Central Africa

Umwe mu bavanga imiziki bakunze kwitwa dJ, bakomeye mu gihigu ndetse bamaze igihe kitari gito bakora aka kazi ni DJ Bissosso.

Ubungubu akaba ari mu gihigu cya Satarafurika ( Central Africa), aho akomeje kugirana ibihe byiza n’abaturage batuye muri iki gihigu cyiganzemo abaturage b’amikoro make.

Iki gihigu gifite igice cy’inini cy’ibyaro, ndetse n’abaturage biberaho mu bukene, bagira ubwoko bw’igikoma banywa cyitwa Propoto, aho banakigurisha mu dusahane duto twa Parasitike bitewe n’ingano y’icyo ushaka.

Dj Bissosso nawe rero akigera muri Central Africa, ntiyihishiriye yahise ajya kucyinywa biratinda, aho yagaragaye mu mashusho yashyize kuri Instagram yabyishimiye cyane.

Dj Bissosso ni umuvanzi w’imiziki wamenyekanye cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana wa Yago yafashe icyemezo gikomeye nyuma yuko Yago apostinze umukobwa bakundana

Apotre Mutabazi yavuze agahinda yahuye nako gakomeye ubwo yari akennye