Agiye atabonye ubukwe bw’umuhungu we na Miss! Umubyeyi wa The Ben yatabarutse atabonye ubukwe bw’umuhungu we.
Mbonimpa John wari umubyeyi w’umuhanzi ukunzwe cyane hano Rwanda ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba Mugisha Benjamin wamamaye cyane ku izina rya The Ben yitabye Imana mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa gatanu azize uburwayi akaba ari nkuru ibabaje imaze gusakara hirya no hino.

Uyu mubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko abaturanyi be babwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko yishwe n’uburwayi aho batangaza ko yafashwe mu cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga ariko bikanga bikaba byarangiye yitabye Imana.