in

Diamond Platnumz yibasiye Harmonize amwita indyarya,anavuga impamvu atajya aterana amagambo na we.

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Diamond Platnumz yeruye avuga kuri Harmonize bahora bahanganye, avuga ko uyu muhanzi ari indyarya gusa ko adakunda guterana amagambo na we bitewe n’uko Harmonize ashaka kubaka izina rye yuririye kuri Diamond.

https://www.instagram.com/p/CKjivgQJGyf/?igshid=1q5nvjrwps2w7

Diamond ari mu kiganiro kitwa The Switch cya Wasafi Fm, yabajijwe ibyo Harmonize ahora amuvugaho ndetse no ku mbabazi yari aherutse kumusaba. Diamond ati: “Harmonize ni indyarya ashaka gukoresha izina ryanjye akanyuriraho kandi sinkunda ukoresha izina ryanjye mu nyungu ze’’.

Yakomeje avuga ko ibyo harmonize yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga nta kuri kurimo kuko abantu batamuzi baketse ko yasabye imbabazi nyamara ngo we yashakaga kwamamara amwuririyeho. Diamond yongeyeho ko azi gutandukanya umuntu w’indyarya n’umunyakuri ariyo mpamvu nta kintu yigeze atangaza ubwo Harmonize yandikaga amusaba imbabazi.

Yagize ati: “Urabizi hari umuntu uvuga ibintu agamije kwamamara atabifite ku mutima’’. Aha yashakaga kuvuga ko Harmonize ibyo akora byose aba ashaka kwifashisha izina rya Diamond Platnumz.

Harmonize akimara kwandika urwandiko rwacaracaye mu bitangazamakuru nyuma yagiye i Zanzibar akomeza kuvuga nabi Diamond, gusa Diamond Platnumz ngo nta muntu ajya acira urubanza ahubwo yitega ibikorwa kurusha amagambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu b’ibyamamare batandukanye mu Rwanda bihanganishije amavubi nyuma yo gutsindwa na Guinea

Abafana b’amavubi barashinja ShaddyBoo kuyatera umwaku bigatuma atsindwa