in

Diamond Platnumz uzaza i Kigali atwawe mu ndege yihariye izwi nka “Privete Jet” hari agashya azakorera abakunzi ba Rayon Sports(Amafoto)

Icyamamare muri muzika ya Tanzania Diamond Platinumz, ategerejwe i Kigali mu ndege ye bwite,  yateguriwe ibikorwa bitandukanye azakorera hano mu Rwanda mbere yo gutaramira abakunzi be, birimo akarasisi kazamuzengurutsa u duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali yiyereka abafana ndetse anabasuhuza.

Byitezwe kandi ko uyu muhanzi azanasura Uruganda rwa Skol mu Nzove aho azanabasha gusura Ikipe ya Rayon Sports. Ku mugoroba w’uyu munsi, Diamond yateguriwe umugoroba wo gusabana n’abakunzi be mbere yo kubataramira.

Ibirori byo gusabana n’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba byitezwe kubera ahitwa Romantic Garden ku Gisozi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umusore yahawe urwamenyo kuri Twitter nyuma yo gufotorwa yarangariye umukobwa w’imiterere ishamaje (Ifoto)

Uwafatwaga nk’umusifuzi wa mbere muri Africa yateye umugongo uwo mwuga