in

Cyusa yaryumyeho ku isabukuru y’uwahoze ari umukunzi we (Amafoto)

Tariki 27 Gashyantare ni umunsi udasanzwe kuri Jeanine Noach, umwe mu bagore b’ikimero bagezweho, wanavuzwe mu rukundo n’umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa, n’ubwo rwashonze nk’isabune.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Jeanine Noach yasangije abamukurikira amafoto yambaye imyambaro iri mu ibara ry’umukara kugeza n’aho imodoka yari ahagaze imbere yari mu ibara ry’umukara maze yiyifuriza isabukuru y’amavuko..

Jeanine Noach yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yakundanaga na Cyusa. Urukundo rwabo rwaravuzwe kugeza ubwo rwihariraga imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibyo babaga bakoze.

Iyo uraranganyije amaso muri ubwo butumwa ukananyarukira kuri konti ya Instagram y’umuhanzi Cyusa, ntaho ubona ko yifurije isabukuru y’amavuko Jeanine, yewe wagira ngo ntiyaranayizi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo umuzamu Hakizimana Adolphe ahabwa na Rayon Sports iyo asoje umukino atinjijwe igitego

Umutoza wa Rayon Sports yihanije bikomeye itangazamakuru nyuma yo gukomeza kumuteranya n’umukinnyi akunda cyane