in

Cyusa Ibrahim ari mu rukundo n’inkumi y’imiterere idasanzwe yapapuye Karim Makenzi wahoze ari kapiteni wa Rayon sport -AMAFOTO

Umuhanzi wubakiye umuziki we kuri gakondo y’abanyarwanda, Cyusa Ibrahim ari mu rukundo na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Makenzi wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba.

Hari amakuru ahari ahamya ko Usanase na Cyusa bashobora kuzasohokana i Huye aho uyu muhanzi azakorera gitaramo cyiswe “Valentine’s Live Performance” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2023.

Cyusa atangiye urukundo rushya nyuma yo gutandukana na Jeannine Noach, uyu bakaba baratandukanye umwaka ushize wa 2022.

Mu kiganiro cyusa aherutse kugirana na Inyarwanda.com yavuzeko afite umukunzi mushya yasimbuje Jeanine gusa ntiyigeze amutangaza.

Yavuze ati “Umunsi wa ‘Saint Valentin’ hwiteguye neza, cyane ko nyuma yo gutandukana n’uwo nitaga uwanjye (Jeannine Noach); ubu mfite impungenge.”

Yakomeje avuga ko azaba ari kumwe n’umukunzi we mushya mu gitaramo azakorera i Huye, yongeraho ko atazamugaragaza.

Ati “Ntago nzamugaragaza ariko nzaba ndi kumwe nawe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye ikosa rikomeye Ishimwe Annicet wa APR FC yakoze rigatuma umutoza Ben Moussa amuha igihano cyo kumubanza hanze y’ikibuga

Akavagari k’amafaranga abafana ba Rayon Sports bahaye Heritier Luvumbu nyuma yo gutsinda APR FC katumye benshi bacika ururondogoro