in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Cyore: Ibyabaye kuri ya modoka ihenze cyane Bruce Melodie yendaga kugura ni akumiro gusa gusa

Hashize iminsi tubagejejeho inkuru yuko umuhanzi Bruce Melodie agiye kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz G Class Brabus, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amafaranga y’U Rwanda. Umwe mu bakoresha imbuga nkora Witwa The Cat babalao yakoze ubushakashatsi ku ifoto yashyizwe hanze y’imodoka Bruce Melodie yari yaravuze ko agiye kugura maze abona ibi bikurikira.

Nyuma yo kubona ifoto yashyizwe hanze yerekana ifoto y’imodoka Bruce Melodie yendaga kugura, The Catbabalao yakoze ubushakashatsi maze aza gusanga ifoto yashyizwe hanze ari iya Mercedes Benz G Class isanzwe atati Mercedes Benz G Class Brabus nkuko benshi babikekaga. Nyuma yo kuvumbura ibi, The Cat Babalao yakomeje areba iduka iyi modoka iherereyemo maze asanga iherereye muri VIP Motors Ltd, iduka ricuruza imodoka riherereye mu mujyi wa Dubai. Yakomeje areba ko iyi modoka yaba yaradohotse muri stock y’iri duka rya VIP Motors Ltd maze asanga iyi modoka itarigeze isohokamo ikirimo kugurishwa. Ngayo nguko!

Iyi niyo modoka byari byavuzwe ko Bruce Melodie yaguze agiye kujya agendamo mu minsi ya vuba

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Tom Close yavuze amagambo akomeye ku mukobwa we w’imfura

Clarisse Karasira ateguje abakunzi be ikintu gikomeye.