in

Cristiano wasuzuguye Ten Hag akanga gusimbura kuri Tottenham, agiye guhambirizwa

Cristiano Ronaldo umwe mu bakinnyi ba Manchester United ufite imico utari myiza, yasohotse ku mukino wa Manchester United itsinda Tottenham ibitego 2 ku busa hanyuma asohoka umukino utari warangira ku munota wa 89.

Ten Hag yavuze ko yabwiye Cristiano ngo aze asimbure ariko arabyanga yanga kuza gusimbura mu gihe ku mukino ukomeye wa Manchester City Ten Hag yavuze ko yanze ko cristiano Ronaldo aseba dore ko Manchester United yari yatsinzwe byinshi.

Amakuru yagiye ahagaragara ni uko uyu munsi Cristiano yaje mu myitozo hanyuma akorera hirya y’abandi ari wenyine dore ko atari ku rutonde rw’abakinnyi bazajya gukina na Chelsea ku cyumweru.

Cristiano Ronaldo abonye ko Ten Hag yamwirengagije mu myitozo ya none, yahamagaye Ten Hag baraganira ariko birangira basa nk’aho bashwanye ndetse ibinyamakuru bikaba byatangiye gukeka ko muri uyu mwaka utaha mu kwa mbere Cristiano Ronaldo asohoka muri Manchester United.

Na none byaje bikurikira amagambo Sir Alex Ferguson ko iyo umukinnyi atangiye kumva ko aruta umutoza aba agomba guhita asohoka mu ikipe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: umwarimu yatukanye n’abamwibasira kubera imyambarire ye

Uncle Austin mu kiniga kinshi avuze k’umubano yari afitanye na ba nyakwigendera Buravan,Dj Miller, Jay Polly na Radio