in

Uncle Austin mu kiniga kinshi avuze k’umubano yari afitanye na ba nyakwigendera Buravan,Dj Miller, Jay Polly na Radio

Umuhanzi Uncle Austin uzwi no mu itangazamakuru ndetse akabifatanya no gucuruza resotora, kuri ubu hari indirimbo aherutse gushyira hanze yise Rambadada ubu ari mu bikorwa byo kuyamamaza.

Mu ijoro ryakeye yari kuri televiziyo ya Isibo mu kiganiro The Choice Live maze avuga ku ndirimbo ye maze baza kumubaza ukuntu yakiriye imfu zimaze iminsi zibasira abahanzi.

Mu kiniga kinshi yagize ati “2018 Mowzey Radio wari umwe mu bagize itsinda rya Radio na Weasel witabye Imana yari inshuti yanjye kuva kera twigana. 2019 Rwasa aratabaruka kandi namufataga nka mukuru wanjye. 2020 Dj Miller ava mu bazima 2021 Jay Polly nawe aragenda noneho umutwaro wikubye igihe 2022 murumuna wanjye Buravan aransiga birankomerera cyane kubyakira.“

Kandi abajijwe impamvu atajya ashaka akazi ko gukora itangazamakuru kuri televiziyo maze asubiza agira ati ” sinabona umwanya wo guhora bansiga make up kandi sinabona amashati yo kuzajya mpora nsimbiranya” akomeza avuga ko kuri radiyo agenda yambaye uko ashaka kandi asa uko ashaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano wasuzuguye Ten Hag akanga gusimbura kuri Tottenham, agiye guhambirizwa

Ruhango: Umugabo wishe umugore we yakatiwe igihano kimukwiye