in

Clapton Kibonke yibarutse undi mwana

Umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, we n’umugore we Ntambara Jacky bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa 3.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clapton Kibonke yagaragaje ko bibarutse umwana w’umuhungu.

Clapton akaba yashimiye Imana yabahaye umwana w’umuhungu. Ati “Imana yaduhaye umugisha w’umwana w’agatangaza w’umuhungu.”

Uyu mwana w’umuhungu yahise avuga ko yitwa Mugisha Nolan, abaye umwana wa 3 bibarutse nyuma y’imfura ya bo y’umukobwa Mugisha Nella Oriane babyaye muri 2018 ndetse n’ubuheta bwa bo Mugisha Neva Orson.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Element yapakiye utwangushye yerekeza hanze y’u Rwanda -Amafoto

Umukinnyi wakoze amateka akomeye muri ruhago hano mu Rwanda yamanitse inkweto