in

Charles Baale nyuma yo kwandagaza APR FC yatangaje intego iteye ubwoba afite

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Baale yihaye intego zo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama, Rayon Sports yari yakinnye na APR FC muri Super Cup umukino warangiye batsinze APR FC 3-0.

Ni umukino wakinwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda Charles Baale, Rayon Sports iheruka kugura ndetse ni na we watsinze igitego cya mbere cy’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Nyuma y’uyu mukino, Charles Baale yabwiye ISIMBI ko yishimiye gutsindira Rayon Sports igitego cye cya mbere. Ati “ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw’igikombe twegukanye n’igitego cyanjye cya mbere.”

Yakomeje avuga ko ubu umukoro ukurikiyeho kuri we ari ugufasha ikipe ye kwitwara neza mu mikino Nyafurika no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Ubu urugamba rukurikiyeho ni ukugeza ikipe yanjye mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwegukana igikombe cya shampiyona.”

Yasabye abafana kwihanga kuko nabo ibyo barimo gukora ari bo babikorera. Ati “bihangane kandi batuze, tugiye gukora cyane ku bwabo.”

Charles Baale ni rutahizamu ukomoka muri Uganda wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2023, yaje muri iyi kipe asangamo abandi bakinnyi bagenzi be bakomoka muri Uganda nka Esenu Moussa, Ojera Joackiam ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza: Umusore ukiri muto akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibyamfurambi umwana w’umukobwa w’imyaka 4

Yamen Zelfani ntamwanya afite wo guta! Ikipe ya Rayon Sports ejo izakina umukino mpuzamahanga wa gishuti n’ikipe y’ubukombe