in

Senegal yasanze Algeria mu gikari iyitwara CHAN -AMAFOTO

Ni igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyatangiye tariki 23 Mutarama 2023 muri Algeria, kikaba cyashyizweho akadomo mu mukino wabaye mu ijoro ryahise.

Ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye Igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu itsinze Algeria yakiriye irushanwa

Nyuma ya Madagascar yatsinze Niger 1-0 ku wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2023 ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu, kuri uyu wa Gatandatu hari hatahiwe umukino wa nyuma hagati ya Senegal na Algeria yakiriye irushanwa.

Algeria yageze ku mukino wa nyuma inyagiye Niger ibitego 5-0, yahabwaga amahirwe cyane kurusha Senegal yahageze yatsinze Madagascar ibitego 2-0.

Uyu mukino wabereye kuri Nelson Mandela Stadium yatabgiye ku isaha ya saa 22:00, ubundi amashoti atangira kuvuza ubuhuha ku mpande zombi buri kipe ishaka kumanika igikosi.

Uyu mukino wagaragazaga ko amakipe yombi asa nk’aho anganya imbaraga, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice cya kabiri nacyo kirangira ari uko.

 

Mu gutera penariti, amakipe yombi yateye penariti esheshatu, Algeria yinjiza enye kuri eshanu za Senegal.

 

Ibi byatumye Senegal ihita yegukana igikombe, mu gihe na bakuru babo baherutse gutwara Igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroon.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 20 yishwe n’umusore bakundanaga

Nyabarongo habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka itwara abagenzi aho igonganye nindi yikoreye amapoto y’amashanyarazi -AMAFOTO