in

#CECAFA:Amavubi yakubiswe na Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, Amavubi U-18 , yatsinzwe na Kenya U-18, igitego kimwe ku busa mu mukino wa 2 mu irushanwa rya CECAFA U-18 riri kubera muri Kenya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Saa 10:00 za mu gitondo ku isaha ya , kuri Jomo Kenyatta International Stadium habera umukino wa 2 mu itsinda A wahuzaga Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 na Kenya.

Ni umukino wagiye kuba amakipe yombi ameze neza kuko yose yaherukaga gutsinda Imikino yabanje, Amavubi yari yatsinze Somalia 1-0, mu gihe Kenya yo yari yatsinze Zanzibar 5-0.

Igitego cya Kenya cyatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino gitsinzwe na Louise Ngavi, n’icyo cyabaye ikinyuranyo cy’impande zombi kugeza umukino urangiye.

Umutoza Kayiranga Jean Baptistevutoxa Amavubi U-18 yavuze ko imoamvu batsinzwe ari ukubera ubusatirizi bw’ikipe bari buri hasi bigatuma abasore be bitwara nabi.
Kenya yahise ibona itike ya ½ mu gihe, Amavubi azategereza umukino wa nyuma mu Itsinda.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Nelly aragowe! Umuhanzi Sat B yatangaje ko  hari umuntu agiye gutera ibinyafu 5 byo ku matako ubundi akamusigira utunuma 2

Iya Reagan bayise urukundo! Abanyamakuru b’imikino 4 bo kuri RBA bahawe impano y’inkoko n’umukunzi w’urubuga rw’imikino witwa Tuyisenge wavuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bahise bazita amazina – videwo