in

Byiringiro Lague yatangiye gukora ibisa nk’ibitangaza kumugabane w’iburayi

 

Rutahizamu w’ikipe ya Sundvikens IF yo mu gihugu cya Suedé Byiringiro Lague, yatangiye gukora ibisa nk’ibitangaza kumugabane w’iburayi.

Hashize igihe kirengaho Gato amezi atanu rutahizamu wakinira ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yerekeje kumugabane w’iburayi gukomerezayo kariyeri ye y’umupira w’amaguru mu ikipe ya Sundvikens IF ikina icyiciro cya gatatu mu gihugu cya Suedé.

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Sundvikens IF yakinnye umukino wa Shampiyona n’ikipe yitwa Hammarby TFF iyi kipe ya Byiringiro Lague yaje gutsinda ibitego 5-2 mu mukino uyu rutahizamu w’umunyarwanda yabonyemo ibitego 2 muri 5 ikipe ye yatsinze.

Mu ntangiriro za Byiringiro Lague muri Sundvikens IF ntabwo byamugendekeye neza kuko yahise agira ikibazo cy’imvune amara igihe kirenga ukwezi adakandagira mu kibuga Aho agarukiye ntiyabona umwanya uhagije ariko bisa nkaho yagarutse mu bihe bye byiza. Muri Sundvikens IF amaze gutsinda ibitego 3 kuva yahagera.

Lague yagiye mu kibuga asimbuye kumunota wa 63 ahita yereka abatoza ko akwiye gutekerezwaho akajya abanza mu kibuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze kw’isoko

RIP Pastor Theogene ,IMANA IKWAKIRE MUBAYO