in

Byiringiro Lague yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda

Byiringiro Lague, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023 u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana abarenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye mu ngeri barimo bagiye batanga ubutumwa ndetse bakagira nibyo basaba ikigero cy’abantu bitewe naho babarizwa.

Byiringiro usanzwe ari urubyiruko kuri we ubwo yaganiraga na Ishusho Tv yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhindura amateka ndetse bakirinda icyagambirira gusenya ibyagezweho.

Ubutumwa bwa Byiringiro Lague ku rubyiruko

Lague yagize ati” Urubyiruko rubi ni rwo rwahekuye igihugu. Twe duharanire guhindura amateka , duteza imbere u Rwanda, turwanya icyagambirira kudutandukanya no gusenya ibyagezweho”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakosa 5 akorwa mu gihe woza amenyo

Umukobwa w’uburanga witabye Imana bikavugwa ko yazize umusore yakunze byo gupfa, akomeje kubabaza abatari bake