in

“Bye bye muri Rayon Sports” Ahaza ha Rayon Sports haragana he mu gihe APR FC yatangiye kubakuramo abakinnyi bayo b’ingenzi ndetse n’abandi bamaze gusezera kuri bagenzi babo

Ku ikubitiro mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Haringingo Francis niwe wamaze gusezera ku bakinnyi be ndetse n’ubuyibozi bw’ikipe avuga ko atazakomezanya nabo. Hakaba hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe imwe yo mu karere (Africa y’Iburasirazuba).

Usibye umutoza, kandi rutahizamu w’umunya-Cameroon, Leandre Willy Essombe Onana watsindiye iyi kipe ya Rayon Sports ibitego byinshi ’16’ muri shampiyona, yamaze gusezera kuri bagenzi be aho agiye kujya mu ikipe yo mu Barabu cyangwa se akajya muri Simba SC yo muri Tanzania zikomeje kumwifuza.

Ndetse kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyezamu wari uwambere muri Rayon Sports, yamaze gusezera ku bakinnyi bagenzi be aho yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC.

Gusa ariko iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, yamaze kwibikaho myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United imusinyisha imyaka 2.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iri n’ishyano pe!: Umugore yahitanye umugabo we amuziza inote ya 500 Frw

Harmonize yagiye mu rugo kwa Diamond abakorera amahano