in

Bwa mbere mu mateka abagore bari kunywa inzoga ku rwego rwo hejuru kurusha abagabo

Bidasubirwaho,bwa mbere mu mateka y’isi abagore barikunywa inzoga ku rwego rwo hejuru kurusha abagabo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ibivuga , mu bushakashatsi bwakozwe n’umuganga w’inzobere muri Leta Zunze Ubumwe za America Dr  George Koop.

inkuru ya Daily Mail ivuga ko mu mwaka wa 2021 habayeho izamuka rikabije ry’umubare munini w’abagore banywa inzoga muri America ,cyane cyane mu banyeshuri biga muri kaminuza ku buryo bari kuruta abagabo banywa inzoga ku munsi.

Kunywa inzoga ku rwego rwo hejuru ku bagore  Dr George Koop avuga ko ari igihe umugore anyweye amacupa ari hejuru ya 4 y’inzoga mu ijoro rimwe,mu gihe abahungu ari hejuru ya 5 y’inzoga , rero uyu mubare ukaba warazamutse kuburyo abagore banywa amacupa y’inzoga ari hejuru ya 4 bagera 11.8 % ,mu gihe abagabo ari 10.4 %.

Bakavuga ko uyu mubare w’abagore watumbagiye guhera muri 2019 ubwo abantu bari bagiye mu bihe bya guma mu rugo ,ariko kandi Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe  kurinda indwara no kuzirwanya (CDC) kivuga ko kunywa inzoga nyinshi kubagore bishobora kubatera indwara zirimo umutima zihitana ubuzima bwabo bityo ko bitagakwiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UCL: Real Madrid yagarutse mu Bwongereza ,Man City isubira mu Budage!Tombora yose ya ¼ uko yagenze

Europa League: Manchester United ikomeje gushima Espagne! Tombora yose ya ¼ uko yagenze