in

Bushari ushima Imana n’abarimu bamwigishije yatangaje byose ku muhungu we

Umuhanzi w’ijyana ya Kinyatarapu uzwi ku izina rya Bushari wari umaze iminsi ari kuzenguruka igihugu mu gushacyisha impano z’abanyeshuri bazajya kwiga mu ishuri ryahoze ari irya Nyundo ubu risigaye ribarizwa i Muhanga.

Bushari muri iyi minsi uri kwiyita Ingagi yatangaje ko umwana we uherutse kugaragara mu gitaramo cyabereye muri BK Arena mu gitaramo cya Rap City cya hujije abaraperi ba hano mu Rwanda.

Uyu mwana yatangaje abatari bacye kubera ukuntu yagaragaye ku rubyiniro nta bwoba afite.

Bushari avuga ko uyu mwana inkuta za BK Arena yazititije maze zikamwumva.

Akomeza avuga ko uyu mwana muzika imurimo ari impano ye ngo burya hari indirimbo nyinshi Bushari aba yaribagiwe ariko uyu mwana we akazimwibutsa ngo kuko aba azizi zose mu mutwe.

Akomeza Kandi avuga ko iyo atari mukazi aba ari kurera umuhungu we ku buryo amushyira mu mugongo.

Ibi byose yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwe mo kuri Televiziyo ya hano mu Rwanda ya Prime mu kiganiro 411 Show aho akigera muri studio yabwiye abanyamakuru ko ashima Imana n’abarimu bamwigishije.

Bushari yaririmbye indirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda nka Kugasima, Niyo ibizi, Ipafu ndetse n’izindi zagiye zikundwa hano mu Rwanda iyo aheruka gusora bayita Bad Man.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Emmanuel Arnold Okwii agiye kugaruka gukina mu Rwanda

Mu bihe bitandukanye: Dore uburanga n’ikimero by’umusore wihinduje igitsina akaba avugwa mu rukundo na Mbappe