in

Burya mpaga yari yamaze kwemezwa! Hamenyekanye umukozi wa FERWAFA wategetse ko umukino wa Rayon Sports n’Intare FC ugomba kuba bihita byemezwa

Nyuma y’igihe kinini umukino w’ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC warabuze uko uba kubera ibyo impande zombi zitumvikanagaho, byaje kwemezwa ko ugomba kuba ntiyo ikipe imwe yabyanga ishobora guterwa mpaga.

Ibi byemejwe mu ijoro rya cyeye nyuma y’inama zabaye kuva kuwa Kane w’icyumweru gishize kugeza ejo umwanzuro ugiye ahagaragara ariko igikomeje kuvugisha benshi ni amagambo Intare FC bagenda batangaza yerekena ko uyu mukino ushobora kutaba.

YEGOB twaje kumenye amakuru avuga ko burya mpaga yari yamaze kwemezwa ariko Perezida wa FERWAFA yumvishe ibyamaze kwemezwa yahise ababwira ko umwanzuro bareka kuwushyira ahagaragara yongera kubakoresha inama ahita yemeza ko umukino ugomba kuba kubera ko ngo FERWAFA iri mu makosa ndetse n’izi kipe zose rero ntawabirenganiramo gukina ari byo byaba byiza.

Uyu mwanzuro washimishije cyane abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubera ko igikombe cy’amahoro ari ho bari basigaye, iyo bavamo no mu cya Shampiyona bakaba barasizwe cyane, sezo yari kuba ibaye imfabusa.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yabaye undi wundi! Umuhanzikazi Marina Deborah yatunguranye aza agaragara nk’umugabo(videwo)

Arusha abayafite: Wa mukobwa utagira amaguru uherutse gukora ubukwe yagaragaye ari kubyinira Imana mu buryo budasanzwe buri gutangaza abatari bake (AMASHUSHO)