in

Burya gishobora no kuvunika, Dore tumwe mu dushya ndetse n’ubushobozi igitsina gabo kifitemo, na bimwe abagore bakunda ku gitsina cy’abagabo

Burya gishobora no kuvunika, Dore tumwe mu dushya ndetse n’ubushobozi igitsina gabo kifitemo, na bimwe abagore bakunda ku gitsina cy’abagabo

Abagabo/Abasore n’ubwo bavukana iki gitsina ariko nabo hari ibiba bakaba batashobora kubisobanura cyangwa ngo bavuge inzira bicamo.

1.Ubunini bw’intoki bwerekana ubunini bw’igitsina cy’umugabo

Ubushakashatsi bw’Umufaransa Denis Duboule bwerekanya ko ubunini bwintoki z’umugabo bugaragaza ubunini bw’igitsina cye. Ubu bushakashatsi akaba yarabukoreye ku mbeba. Mu byo yabashije kubona ni uko umugabo iyo afite intoki nini,ntakabuza aba afite n’igitsina kinini.

2.Igitsina cy’umugabo gikenera imyitozo kugira ngo kigumane imbaraga

Wakwibaza uti ese ni iyihe myitozo ? Mu ijoro iyo umusore/umugabo aryamye agira ubushake butamuturutseho bwo gukora imibonano mpuzabitsina(Gushyukwa). Ibi ahanini bikorwa n’umubiri ubwawo. Ntabushake abigiramo cyangwa ngo abimenye ko byabayeho,nubwo akenshi mugitondo abasore/abagabo babyuka bagasanga bafite ubushake bwinshi. Iki gikorwa cyo kugira ubushake nijoro kimara iminota 85 muri rusange ijoro ryose. Inshuro imwe nibura imara iminota 25.

Ese ubu bushake bumara iki? Uku kugira ubushake bwo ukora imibonano mpuzabitsina mu ijoro bituma igitsina cy’umugabo kigumana imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umugabo ,kubera kugira ibibazo by’umubiri we,utabasha kugira ubu bushake bwa nijoro,bishobora kurangira abaye ikiremba niyo yakoresha ya miti ituma igitsina cy’umugabo kitagwa bita Viagra. Ni nkuko wakamura eponge irimo amazi. Iminsi itembereza amaraso ye igenda itakaza ububasha bwo kuzuza amaraso mu minsi. iri tembera ry’ammaraso ni nacyo gituma igitsina gabo gihaguruka igihe agize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3.Abagore benshi bikundira igitsina gabo gisiramuye(Gikebwe)

Mu bushakashatsi bwakozwe muri USA,89% by’abagore bavuze ko bikundira igitsina cy’umugabo gisiramuye(gikebwe)kuruta uko bakunda umugabo ufite igitsina cyitakuweho ka gahu k’imbere.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bibafishije amafoto y’ibitsina by’abagabo. Bagiye babyereka abanyeshuri ,bakababaza ibyo babona bahitamo cyangwa byiza kuribo.

4.Ntago kijya kiba kigororotse(Droit)

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2005 ,bugasohoka mu kinyamakuru cy’amafoto bise P66énis Atlas,abashakashatsi basanze nibura 10% by’ibitsina by’abagabo aribyo biba bigororotse iyo byafashe umurego. Ku bandi basanze biba byihese ,byigonze,..

5.Gishobora kuvunika

Nubwo igitsina cy’umugabo kitagira igufa,ariko iyo cyafashe umurego gishobora kuvunika. Ibihe bibiri nibyo bishora guturukaho iyi mpanuka:Kwinjira nabi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa kutayobora neza mu gitsina gore. Iyo umugabo agize iyi mpanuka yo kuvunika igitsina,arababara cyane ariko kwa muganga barabivura bamubaze.

Wari uziko umugabo ashobora kuvunika igitsina mu gihe cy’akabariro?Umugabo byamubayeho ajyanwa kwa muganga igitaraganya

6.Umugabo ntashora kunyara iyo igitsina cye cyahagurutse

Iri ni itandukaniro riri hagati y’igitsina gabo n’icy’umugore. Nubwo igitsina cy’umugabo akifashisha mu kwihagarika(kunyara) no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,iyo igitsina cyafashe umurego agatangira kwiha akabyizi ntashobora kunyara. Gusa ibi bishoboka iyo umugabo uruhago rwe rwuzuye ,cyane cyane iyo yanyweye inzoga nyinshi. Naho ubundi iyo agiye gukora imibonano mpuzabitsina,uruhago ruhita rwifunga.

7.Akenshi ibya ry’ibumoso rikunda kuba riri munsi ugereranyije n’iry ‘iburyo

Amabya ni udusabo dukora intanga ngabo ndetse n’imisemburo nka « Testosterone » ituma umugabo agira ibimuranga bikamutandukanya n’umugore. Akaba urebye agabanyijemo ibice bibiri. Iry’iburyo ni ibumoso. Akenshi rero iry’uburyo usanga risa nkaho riri hejuru ugereranyije n’iry ‘ibumoso. Ubushakashatsi bwerekanye no 66 % by’abagabo ariko baba bateye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya na bo bafite igice gifata umurego! Sobanukirwa igice cy’umugore gifata umurego nk’icy’umugobo iyo bagize ubushake bwo gukora imibonano

Dore ibice bitatu by’abagore bikundwa cyane abagabo mu gihe cyo gutera akabariro