in

Burya filime z’urukozasoni zirimo agatubutse, Courtney ushinjwa gutera icyuma umukunzi we zamwinjirije akayabo

Icyamamare cy’umunyamideli n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni, Courtney Clenney, ushijwa kwica umukunzi we muri Mata 2022, byatangajwe ko yari amaze kwinjiza arenga miliyari 3 Frw mu gihe cy’imyaka igera kuri 2.

Nk’uko abashinjacyaha babigaragarije urukiko rwa Leta ya Miami, ni uko binyuze ku rubuga rwa Onlyfans rucururizwaho ibyiganjemo filime z’urukozasoni, umunyamideli Courtney Clenney yinjije miliyari 1.8Frw mu mwaka wa 2021 naho mu 2020 yinjiza akabakaba miliyari 1Frw.

Kugeza mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2021, uyu mukobwa yinjije miliyoni 327Frw nubwo amaze amezi atari macye atawe muri yombi.

Umushinjacyaha yagaragaje ko ubu butunzi bukwiye gutuma atemererwa kujya hanze habe na gato kuko yaburirwa irengero.

Yagaragaje kandi ko Clenney w’imyaka 26 yahise aha miliyari 1.18Frw byihuse se agamije guhisha ibimenyetso no kudindiza iperereza kuko umuntu uciriritse kuba yarekurwa by’agateganyo bitandukanye n’uwifite.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Manchester United bwerekanye umujinya w’umuranduranzuzi bufitiye Cristiano Ronaldo ubwo bashwanyaguzaga amafoto ye manini yari yometse kuri stade ya Old Trafford(Amafoto)

“Ni inkuru ndende” Bizimana Djihad yaruciye ararumira abajijwe impamvu yahamagawe adakina