Bruce Melodie yaciye agahigo gakomeye mu bahanzi nyarwanda

Nyuma y’amasaha make ashyize hanze indirimbo yakoranye n’umunyecongo Innos B , umuhanzi Bruce Melodie ashimangiye umwanya wa kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa kurusha abandi kuri Instagram.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Itahiwacu Bruce uzwi nka Munyakazi yari yujuje ibihumbi 800 bimukurikira kuri Instagram ashimangira nimero ya kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 876 ufite umwanya wa mbere kuva kera.