in

“Ndagukumbuye Van kandi ndagukunda cyane cyane” – Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze amagambo akomeye mu gihe hashize ukwezi Yvan Buravan yitabye Imana

Hari mu rukerera rwo ku ya 17 Kanama 2022 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan (Buravan) yasesekaye. Uyu musore witabye Imana ku myaka 27 y’amavuko yababaje benshi bari bamuzi, abo mu muryango we, ababyeyi be, abo babanye ndetse n’abantu benshi muri rusange ku isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan yanditse amagambo azirikana ukwezi kumwe gushize abuze umukunzi we. Chiffa yakoresheje imwe mu mafoto ya Yvan ayishyira hanze akoresheje urukuta rwe rwa instagram maze ayiherekesha amagambo agira ati “The pain of losing you is immeasurable. I know the biggest star in the sky that is shining the most is you. Today is the one month of your death anniversary. It still doesn’t seem real. I miss you Van and I love you most of all 🤍“.  Ugenekereje mu Kinyarwanda  bishatse kuvuga ngo “Umubabaro wo kugutakaza ni ntagereranywa. Nziko inyenyeri nini mu kirere irabagirana cyane ni wowe. Uyu munsi ukwezi kumwe kurashize witabye Imana. Ntabwo bisa nkaho ari ukuri. Ndagukumbuye Van kandi ndagukunda cyane cyane 🤍“.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Genda Rwanda ubyara neza” amatako ya ShaddyBoo yakuye abagabo mu byabo(AMAFOTO)

Bruce Melodie yaciye agahigo gakomeye mu bahanzi nyarwanda