in

Bruce Melodie ushinjwa kugura aba followers,dore ibyo atangaje moneho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Irene Murindahabi na Phil Peter ba ISIBO TV by’umwihariko mu kiganiro cya The Choice Live, @brucemelodie bamubajije kubikomeje kwibazwa na benshi ko yaba ari kugura aba followers kuri Instagram arabihakana ariko anavuga ko n’iyo yaba abagura ntacyo byaba bitwaye kuko yaba akora muye, ndetse n’undi ufite bacye wabyifuza abishoboye yabagura.

Yagize ati: “Ninjiye mu muryango witwa WildAid w’abantu bishyize hamwe mu kurwanya icuruzwa ry’ibintu bituruka ku nyamaswa, rero ibikomoka ku nyamaswa birimo nk’amahembe y’inzovu bivuze ko zitazongera kwicwa abo rero nibo iyo umaze kwinjiramo batangira kujya bagutaginga (tag).”

Aha Bruce Melodie yashakaga gusa n’uwemeza ko kuzamuka kw’aba followers be kuri instagram bikomoka kuri uwo muryango yinjiyemo uharanira uburenganzira bw’inyamaswa urimo n’ibyamamare binyuranye muri filimi, umuziki n’imideli barimo Jacky Chan,Lupita Nyongo, Sauti Sol, Davido n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo si mu buriri! Ngibi iby’ingenzi wakorera uwo mukundana akarushaho kugukunda no kukwizera

Esiteri wo muri Seburikoko asutse amarira||ibyo abagabo bamukoreye ni akumiro.