Breaking news:Undi mutoza wo mu ikipe yo muri Espanye arirukanwe

Julen Lopetegui wari umutoza w’ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Espanye ntakibarizwe muri iyi kipe.

Uyu mugabo wajyanye iyi kipe mu majonjora ya Champions League kandi yegukana igikombe cya Europa League, atsinze Manchester United na Inter Milan, tariki 6 Ukwakira yakuwe ku mirimo ye.

Muri sezo zose uko ari eshatu amaze muri Seville yitabiririye Champions League, iza ku mwanya wa kane muri shampiyona buri mwaka.

Yahinduye Jules Kounde na Diego Carlos abakinnyi bakomeye muri Espagne kandi bakinnye umupira wamaguru cyane muburayi.

Sevilla imaze iminsi ititwera neza haba muri shampiyona ya La Liga ndetse no muri Champions league bari gutsindwa umusubirezo ni iyo ntandaro yo kwirukanwa kwa Lopetegui.

Written by Mugisha Benjamin

Niba inkuru ikubangamiye wampamagara
Tel : +250789465335

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:umugabo yandagajwe bikomeye nyuma yo gufatwa apfumura inzu

Kabaye:APR FC ikomeje kubabaza abafana bayo, noneho se Adil arasobanura iki