in

Breaking news: Umuyobozi wa APR FC ashobora gusimbuzwa hagashyirwaho undi

Lt.Gen Afande Mubarakh Muganga ashobora gusimbuzwa ku kuyobora APR FC nyuma y’imyaka 2 ayiyobora.

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC yanganyije n’ikipe ya AS Kigali mu mukino wari buyikure ku gikombe, ariko siko byagenze kuko n’ikipe byari bihanganye ya Kiyovu Sports yahise itakaza amanota 2 I Huye.

Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa APR FC yaje gutangaza ko muri iyi minsi atakibona umwanya uhagije wo kwita kuri iyi kipe kandi akaba yaramaze kubigaragariza abamukuriye kugirango bashake undi uyiyobora.

APR FC kunganya na AS Kigali byayishyize mu bibazo bikomeye kuko ejo ikipe ya Rayon Sports niramuka itsinze umukino izahita yicara ku mwanya wa kabiri n’amanota 55, irushwa amanota 2 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere ifita amanota 57, ubwo APR FC yo yagize amanota 54.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC na Kiyovu Sports zanze gusiga Rayon Sports – Dore uko urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruhagaze

AMAFOTO: Umukundwa Cadette yaciye igikuba kuri Instagram kubera ikanzu yari yambaye igaragaza ikimero cye