in

Breaking news: Umunyarwanda ni we wegukanye etape ya 8 muri #TourduRwanda 2022 (Video)

Kuri iki Cyumweru nibwo wari umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Tour Du Rwanda aho agace k’umunsi ka 8 kegukanwe n’umunyarwanda Mugisha Moise  .
Ni irushanwa ryasorezwaga mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia, Rebero ahakinwaga Agace ka Munani kari gafite intera y’ibilometero 75,3.

Kuva irushanwa rya Tour du Rwanda ryatangira kuba, nta ,munyarwanda wari wabashije kwigaragaza ngo yegukane etape nk’uko bigenze kuri Mugisha Moise.

Kuri ubu Moise ahesheje ishema u Rwanda yiyongera ku banyarwanda begukanye Tour Rwanda mu myaka yashize.Ni ibyishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka itatu nta mukinnyi w’umunyarwanda utsinda muri iri rushanwa .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp igiye gukora izindi mpinduka zizagaragarira abayikoresha

Ibintu umusore wese agomba guhisha umukobwa bakundana