in

WhatsApp igiye gukora izindi mpinduka zizagaragarira abayikoresha

Uko bwije n’uko bucyeye urubuga rwa interneti ruzwi cyane kandi rukoreshwa n’abatari bake WhatsApp rushyiraho impinduka zidatundakanye.Bityo zikagenda zigaragarira abarukoresha.

Mu gihe kizaza WhatsApp izagaragaza ubushobozi bwo gushyiraho ifoto yongerwa ku ishusho y’umwirondoro(cover photo).Ariko izi mpinduka mbere na mbere zizatangarira ku bakoresha konti y’ubucuruzi(WhatsAPP Business) gusa, aho kuba ku bakoresha WhatsApp isanzwe.Nubwo bimeze bityo ariko ,nta tariki yihariye irashyirwaho y’igihe bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuko hazabanza gukorwa igerageza.

Camera Button:Abakoresha konti y’ubucuruzi bazajya bahitamo ifoto isanzwe ku bubiko bwa telefoni cg se gufata ifoto nshya (with camera)kugira ngo bayishyire ku ifoto yo gutwikira imyirondoro yabo(cover photo)

Cover photo:Abakoresha WhatsApp harimo nabakoresha isanzwe, bazashobora kubona iyo foto ya cover photo mu gihe basuye iyo konti.

Biteganyijwe ko iri vugurura ry’imikorere rizatangizwa kuri iOS ariko rizanashyirwa muri telefoni zigezweho zikoresha Android.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye : KNC yavuze ibikomeye ku basifuzi ba shampiyona y’u Rwanda

Breaking news: Umunyarwanda ni we wegukanye etape ya 8 muri #TourduRwanda 2022 (Video)