in

Breaking news: Umukinnyi u Rwanda rwari rufite ukomeye ukina hanze y’u Rwanda yamaze kwirukanwa n’ikipe yakiniraga

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wari umaze iminsi yigaragaza cyane kurusha abandi banyarwanda bakina hanze y’igihugu yamaze kwirukanwa n’ikipe yakiniraga mu buryo budasubirwaho.

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahamagawe na Carlos Alos Ferrer baratangira umwiherero bitegura umukino ifitanye na Mozambique tariki 18 kamena 2023.

Ku munsi wejo hashize nibwo ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Moldova byatangaje ko ikipe ya Zimbru FC yamaze kwirukana abakinnyi benshi, muri abo bakinnyi harimo na Rubanguka Steven, umukinnyi w’Amavubi.

Uyu mukinnyi muri Shampiyona ya Moldova yakiniye iyi kipe imikino 24 ndetse anabanza mu kibuga hagati, ariko kubera iyi kipe izakina imikino ya UEFA Conference League irashaka kugura abakinnyi bakomeye icyatangaje benshi ni uko yirukanye n’uyu mukinnyi wahamagawe mu Amavubi kandi wanayifashije kubona iyi tike yo gukina iyi mikino y’i Burayi.

Steven Rubanguka yamaze kugera hano mu Rwanda gutangira umwiherero. Amakuru YEGOB twamenye ni uko umwiherero wari usanzwe ukorerwa mu karere ka Bugesera, kuri ubu mbere yo kwerekeza mu karere ka Huye aho umukino uzabera baraba bakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium Sitade.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda rimwe na Senegal, Mozambique ndetse na Benin. Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 rukurikiye Mozambique na Benin zinganya amanota 4. Iri tsinda rikaba riyobowe na Senegal ifite amanota 12 kuri 12.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyorezo cyo kubyina gishobora kurimbura imbaga mu minsi mike iri imbere

Indwara 4 zambere ziteye ubwoba ku isi kuburyo iyo uyirwaye nawe uba uteye ubwoba