in

Breaking news: Ibya Papa Cyangwe na Rocky Kimomo birarangiye.

Umuraperi Papa Cyangwe yamaze gusezera muri label ya Rock Entertainment ndetse muri iki cyumweru haramurikwa umuhanzi mushya ugomba kumusimbura.

Mu cyumweru gishize umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari hafi gushyira hanze EP yise Sitaki iriho indirimbo 6.

Byaratunguranye ubwo ku ifoto yamamaze iyi EP byagaragaraga ko yakozwe bigizwemo uruhare n’ikiswe Cuma Gang mu gihe byari bizwi ko ari umuhanzi ubarizwa muri Rock Entertainment.

Kuri iyi foto kandi hariho amagambo amagambo yanditse mu buryo butagaragara neza harimo Gutwika bitinjiza nta mumaro, Simbishaka gumana ibyawe, nabyo byongereye urujijo mu bakurikira umuziki.

Urujijo rwakomeje kwiyongera nyuma y’aho Rocky Kirabiranya yicecekeye ntagira ikintu na kimwe avuga kuri EP ya Papa Cyangwe.

Amakuru aturuka muri Rock Entertainment ni uko uyu musore yabatunguye agasezera umuyobozi wayo ari we Rock Kirabiranya.

Ngo Papa Cyangwe yababwiye ko yumva amaze gukura akeneye gukora ibintu bye uko abyumva, atari mu kwaha k’undi muntu.

Amakuru twamenye kandi ni uko Rock Entertainment yahise ifata undi muhanzi mushya usimbura Papa Cyangwe, akazerekanwa bitarenze iki cyumweru dutangiye.

Papa Cyangwe wahoze yitwa King Lewis yatangiye gufashwa na Rock Entertainment mu mwaka 2021. Yari yarakoze indirimbo nyinshi ariko ntiyari azwi.

Ibiganiro yagiye atanga ku miyoboro ya YouTube itandukanye avuga amagambo yuzuyemo kwitaka (gutwika) byatumye abantu benshi batangira kumumenya ariko bamwe bakamufata nk’umunyarwenya kurusha kuba umuraperi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amaze Imyaka 2 Yikoreye Icyapa Mu Mujyi Wa Kigali Gikangurira Abantu Kwirinda Covid-19/Abantu Bamwita Umusazi (Video)

Live : kurikirana umuhango wo gutanga Ballon d’or