in

Bidasubirwaho Rayon Sport yemeje ko yatandukanye na Youcef Rharb na mugenzi we

Youcef Rharb na mugenzi we Ait Lahssaine bamaze gutandukana na Rayon Sport, nkuko iyi kipe ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yabishyize ahagaragara.

Rayon Sport yasezereye Youcef Rharb na mugenzi we, Lahssaine baje muri iyi kipe ku ntizanyo bavuye muri Raja Casablanca nyuma yuko amakipe yombi agiranye amasezerano y’ubufatanye.

Nyuma yo gukora inama yahuje abayobozi ba Rayon Sport, hafashwe umwanzuro wo guhita batandukana n’aba basore babiri, ni uko ikipe ibyemeza bidasubirwaho ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Rayon Sport mu itangazo yavuze ati: “Youcef Rharb na Ait Lahssaine Ayoub bamaze gusubira mu ikipe yabo Raja Casablanca.

“Rutahizamu Youcef Rharb na Lahssaine ukina mu kibuga hagati baje muri Rayon Sport bavuye muri Raja Casablanca ku ntizanyo.

“Youcef Rharb yakinnye imikino 11 ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda atsinda ibitego bibiri, mu gihe Lahssaine we yakinnye umukino umwe Rayon Sport yanganyijemo 0-0 na Gicumbi.”

Nyuma yo gutandukana n’aba basore bagomba kwerekeza muri Raja Casablanca, Lomami Marcel, umutoza wa Rayon Sport by’agateganyo yabifurije amahirwe mu gihe kizaza ndetse avuga ko bafite batanga ikizere cyaje.

“Aba basore baraje, kandi barakoze cyane mu gihe bamaze mu ikipe. Batanga ikizere ko bazaba abakinnyi beza mu gihe kizaza, kandi buri umwe yabakundaga. Tubifurije ibyiza mu gihe kizaza,” Lomami Marcel avuga nkuko bigaragara mu itangazo.

Rayon Sport na Raja Casablanca zagiranye amasezerano y’imyaka itanu y’ubufatanye ku wa Mbere, 19 Nyakanga 2021.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu Cyongereza

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Tracy Agasaro yavuze umunsi atazibagirwa mu buzima bwe.

Ibyabaye ubwo Producer Eleeeh yatunguraga umukobwa w’umufana we (video)