in

Breaking news: APR FC uyu mwaka ugiye kuza abafana bayo bakomeze gushyigikira ikipe yabahaye igikombe umwaka ushize

Ikipe ya APR FC byavugwaga ko irimo gukora ibintu mu buryo bw’ibanga, abafana bakomeze gushyigikira ikipe yabo yabahaye igikombe umwaka ushize cya Shampiyona.

Ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yendaga gusozwa, umuyobozi w’ikipe ya APR FC Afande Mubarakh Muganga yatangaje ko umwaka utaha iyi kipe izakoresha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse abafana bari babitegereje bihanganye.

Amakuru YEGOB ikesha Radio 1 avuga ko umwaka utaha w’imikino sezo 2023/2024, ikipe ya APR FC ishobora gukomeza gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda kurugero rwa 90% bitewe n’amakuru bakesha abantu bo muri APR FC.

Ntabwo biremezwa neza bitewe ni uko ubwo ntamuyobozi w’iyi kipe urajya ahagaragara ngo ace iteka avuga ko ntabanyamahanga bahari uyu mwaka w’imikino, gusa APR FC birasa nkaho ntabo izakoresha, bitewe n’ibikomeza kuyivugwamo.

Abafana ba APR FC bakomeze bashyigikire abakinnyi barimo Niyigena Clement, Buregeya Prince, Ishimwe Christian, Ishimwe Pierre, Ishimwe Anicet, Ishimwe Fiston ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye ishobora kuzana barimo Ntwari Fiacre, Kalisa Rashid ndetse n’abandi batandukanye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere y’uko bimenyekana ko Kalisimbi ari wo musozi muremure mu Rwanda, ni uwuhe wari muremure?

Urabe hari utuntu wabitse muri bwaburyo bwa Hakimi ! Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Arsenal yakoze ubukwe n’umukobwa yateye inda