in

Bisa nkibyarangiye: Hamaze kumenyekana umutoza ugomba gutoza ikipe ya Kiyovu Sports umwaka utaha

Mu ikipe ya Kiyovu Sports iri kuvugwamo umweyo udasanzwe hamaze kumenyekana umutoza ugomba kuza gutoza iyi kipe y’urucaca mu mwaka utaha w’imikino.

Umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Jimmy Ndayizeye wahoze atoza Intamba Mu Rugamba muri iyi minsi akaba yamenyerezaga ikipe ya Le Messager Ngozi FC hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports kuyibera umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umutoza Jimmy Ndayizeye amaze iminsi mu mujyi wa Kigali akaba yaratashye ku wa mbere tariki 05 Kamena 2023 akaba yarahuye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports rero ntagihindutse araba umutoza mukuru w’iyi kipe ikindi wamenya kuri uyu mutoza n’uko yigeze gukinira ikipe ya Kiyovu mu myaka yashize.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abayo Yvette Sandrine wamamaye mu byegeranyo biryoheye amatwi ari gusaba kurenganurwa 

Bakureyo amaso: Umukinnyi washakwaga n’ikipe y’igihugu Amavubi agiye kwerekeza muri Premier League