in ,

Bakureyo amaso: Umukinnyi washakwaga n’ikipe y’igihugu Amavubi agiye kwerekeza muri Premier League

Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi ukina ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi wifuzwaga cyane n’igihugu cy’u Rwanda ubu ari fuzwa cyane n’ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ndayishimiye Mike Trésor w’imyaka 24 y’amavuko ukinira ikipe yo mu gihugu cy’u Bubiligi yitwa KRC Genk umaze iminsi yitwara neza cyane ndetse wegukanye n’igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza kurusha abandi muri iki gihugu.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 uyu mukinnyi yakinnye imikino igera kuri 39 abasha gutsindamo ibitego bigera ku munani maze atanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 24 ubu uyu mukinnyi asa nk’uwamaze gutera uwinyuma ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kubera ko abona igihugu cy’u Bubiligi gishobora kumuhamagara.

Ubu uyu musore ntagihindutse umwaka utaha agomba kwerekeza muri shampiyona ikunzwe cyane kurusha izindi ku Isi ya Premier League dore ko ashakishwa uruhindu n’umutoza w’ikipe ya Burnley witwa Vincent Campany.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bisa nkibyarangiye: Hamaze kumenyekana umutoza ugomba gutoza ikipe ya Kiyovu Sports umwaka utaha

Leandre Willy Essomba Onana yateye utwatsi ubusabe bwa SIMBA SC ahindura icyemezo yari yafashe