in

Biratangaje! Youseff Rharb wageze mu Rwanda yatangaje ikintu agiye gukorera Rayon Sports ndetse n’akarusho azanye gatandukanye na mbere

Biratangaje! Youseff Rharb wageze mu Rwanda yatangaje ikintu agiye gukorera Rayon Sports ndetse n’akarusho azanye gatandukanye na mbere

Umunya-Marocoo Youseff Rharb wari utegerejwe i Kigali yamaze kuhagera, atangaza ibintu agiye gukorera Rayon Sports nyuma y’igihe kinini byarabuze.

Kuri iki cyumweru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Youseff Rharb yageze hano mu Rwanda nyuma y’urugendo rurerure yakoze ava iwabo ndetse igihe cyari giteganyijwe ntabe ari cyo ahagerera.

Akigera ku kibuga cy’indege cya KIGALI i Kanombe uyu munya-marocoo yakiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abamwe mu bakunzi b’iyi kipe ariko Yousef Rharb yaje gutangaza ko agiye gufasha Gikundiro gutsinda imikino myinshi ishoboka.

Yagize Ati ” Nishimiye kugaruka mu Rwanda, nje gufasha ikipe ya Rayon Sports gutsinda imikino myinshi uko bi kose, mwitege Youseff Rharb mushya w’umunyamwuga kurushaho.”

Youseff Rharb yitezweho gushimisha abafana ba Rayon Sports mu buryo bwose haba kubereka umupira uryoheye amaso ndetse urimo no gutsinda ibitego byinshi cyane ko iyo urebye uko asigaye ameze ubona ko hari icyahindutse bitandukanye ni uko yari ameze akiri hano mu Rwanda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imitima y’abafana ba murera isubiye mu gitereko: Inkuru ihumuriza abafana ba Rayon Sport kuri Yousef Rharb -AMAFOTO

Agiye kubayoboza inkoni y’icyuma! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina hanze y’igihugu yazamuwe mu ntera ashyirwa ku mwanya w’icyubahiro mu ikipe ye -AMAFOTO