in ,

Biratangaje! Yishyizeho Ukuboko Kugukorano Agiye Gukingirwa Icyorezo Cya Covid-19.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani, umugabo yakoze ibintu bitangaje aho yajyanye ukuboko k’ugukorano agiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19. Uyu mugabo aho kugira ngo atange akaboko ke bagatere urukingo, yahisemo kwambara akaboko k’agakorano baba ariko batera urukingo.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani uyu mugabo uri mu myaka ya 50 yagiye kwa muganga yiyambitse igipirapira ku kuboko kwe, yibwira ko badashobora kubibona. Ariko umuforomo ntiyemeye ko amuca mu rihumye aramutahura, niko kumuhamagarira polisi ihita imuta muri yombi.

Uyu muforomo yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko amaze gutahura ukuboko k’ugukorano k’uwo mugabo yari yambaye nyuma yaho  yagize amakenga y’ukuntu uku kuboko kwari kumeze, maze akabona uruhu ari igipirapira kandi rukonje ukuntu, mbere n’ikibiribiri yumva koroshye cyane arebye asanga ni akaboko k’agakorano.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu Byiringiro Lague yakoze nyuma yuko ikipe ye yari imaze gutsindwa match (video)

Indirimbo nshya ya papa cyangwe ishyize iherezo ku gukorana na Rocky kirabiranya (video)