in

Biratangaje umwana ukiri muto Zaya Wade ufite se w’icyamamare yihinduje umukobwa bituma nyina amwihakana

 

Zaya Wade ni umunyamideli wavutse ari umuhungu nyuma yihinduza umukobwa ku myaka 13 bituma nyina wamubyaye amwihakana. Zaya ni umwana wa Dwayne Wade icyamamare muri NBA wakiniye ikipe ya Miami Heat ari nayo yatumye amenyekana agashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi ba Basketball b’ibihe byose muri NBA. Zaya Wade yavutse muri 2007 ubwo se yari akiri kumwe n’umugore we wa mbere witwa Siohvaughn Funches babanye kuva 2002 kugeza mu 2010.

Zaya Wade mbere yitwaga Zion Wade nyuma aza guhinduza izina mu 2021 ubwo yatangazako atakiri umuhungu ahubwo ari umukobwa kandi yifuza kubagwa agahabwa imyanya y’ibanga y’abakobwa.mubatunzwe urutoki harimo mukase w’umunyamideli ndetse akaba n’umukinnyi wa filime Grabielle Union wamutije umurindi akiyumva nk’umukobwa kandi ari umuhungu. ibi byaterwaga nuko Grabielle na Zaya bashyiraga amashusho yabo kuri Tik Tok bari kwisiga ibirungo (makeup) bigatuma benshi bamugaya kubera gusiga umwana w’umuhungu ibirungo by’ubwiza.

Nyina umubyara Siohvaughn Funches atangaza ko atewe agahinda no kubona umwana yibyariye ari umuhungu bashaka kumugira umukobwa. avuga ko yabitewe na se ndetse na mukase ndetse mukase yabikoze abishaka agatoza umwana we kwigira nk’umukobwa.

muri werurwe 2022 Dwayne Wade yatangaje ko ashyigikiye umwana we Zaya Wade wifuza kuba umukobwa ndetse anatangaza ko amaze igihe aterwa imiti irimo imisemburo y’igitsina gore.

abakoresha imbuga nkoranyambaga baramunenze bamusaba ko yabuza umwana kwihinduza umukobwa. nyuma y’amezi atanu Zaya yahise atangaza ko yamaze kubagwa agahabwa imyanya y’ibanga y’abakobwa akaba asigaye guhinduza izina mu mategeko.
Ibi ntibyakiriwe neza na nyina Funches dore ko mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS yatangaje ko atakiriye neza uby’umwana we Zaya yakoze.yagize ati:”ntago nyibasha kumenya umwana nibyariye. bimeze nkaho yishe umuhungu nabyaye kuko ntagihari.ntago ndi umubyeyi we kuko uwo nabyaye yaramwishe.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kora bino niba ushaka gutere akabariro igihe kinini kandi neza

Inkuba itumazeho abantu! Undi mukobwa na nyina bakubiswe n’inkuba bafite uruhinja