in

Biratangaje: umukobwa w’imyaka 14 yatawe muri yombi azira kwica nyina wamubyaye

 

Umukobwa w’imyaka 14 yonyine y’amavuko wo mu gihugu cy’Uburusiya arazira kwica nyina afatanyije n’umukunzi we kubera nyina yamufuhiraga cyane.

Umubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko witwa Anastasia Milosskaya yishwe n’umukobwa we abafanyije n’umwana w’umuhungu yaracumbikiye iwe murugo nyuma y’uko uyu mubyeyi abonye ko uyu mwana w’umuhungu afite imico itari myiza ndetse ashobora kuzamwangiriza umwana yatangiye kubuza cyane umwana we gukururana n’uwo muhungu.

Ariko umukobwa we ntiyabikozwaga hamwe nuwo muhungu dore ko abashinzwe iperereza bamenye amakuru avuga ko aribwo batangiye gukusanya amafaranga bazifashisha mu gihe uyu mubyeyi bazaba bamwishe mbese atakiriho bivugwa ko batanze agera (6.730$) kugira ngo bakore ubwo bwicanyi.

Abokoze ubu bwicanyi bose bari hagati y’imyaka 14 na 17 bakaba bafungiye muri gereza y’urubyiruko mu gihe hagikomeje iperereza.

Abaturanyi banyakwigendera bavuga ko yakundaga umwana we cyane ndetse ko ariyo mpamvu yamufuhiraga ariko umwana we ntago yabikozwaga.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwamagana: Havumbuwe umurambo mu musarani bikekwa ko ari uw’umugore byari bizwi ko amaze imyaka 15 yibera muri Uganda

Dore ibibazo 3 ubaza injajwa igashwiragira