in ,

Dore ibibazo 3 ubaza injajwa igashwiragira

Kera cyane mbere ya Yesu/Yezu mu Bugereki (Greece), hari umugabo wari wubashywe cyane kubera ubuhanga bwe mu mitekerereze iboneye “Philosophy“, izina rye ni “SOCRATES” (abenshi muramuzi).

Rimwe rero “SOCRATES” yahuye n’umuntu baziranye aramuhagarika:
UMUNTU: Hari icyo nshaka kukubwira numvise ku nshuti yawe!
SOCRATES: Buretse gato, mbere y’uko ugira icyo umbwira, urabanza utsinde isuzuma rito ry’UTUYUNGURUZO DUTATU”!
UMUNTU: Utuyunguruzo dutatu?
SOCRATES: ok, kugira ngo ugire icyo umbwira ku nshuti yanjye, ni igitekerezo cyiza ko tubanza kuyungurura ibyo ugiye kuvuga, niyo mpamvu mbyita “UTUYUNGURUZO DUTATU”

Akayunguruzo ka mbere ni «UKURI»
Ese urabizi neza ko ibyo ugiye kuvuga ari ukuri?
UMUNTU: Oyaa! Njye nabyumvanye abantu kandi…
SOCRATES: ndabyumva, Ubwo bivuzeko utazi niba ari ukuri cyangwa ibinyoma.

Akayunguruzo ka kabiri ni “UBWIZA”.
Ese ibintu ugiye kumbwira ku nshuti yanjye ni byiza?
UMUNTU: Oyaa! Ni bibi pe!
SOCRATES: Ubwo bivuzeko ugiye kumbwira ibintu bibi ku nshuti yanjye, utanazi niba ari ukuri? Reka tujye ku kayunguruzo ka gatatu.

Akayunguruzo ka gatatu ni “UMUMARO”.
Ese icyo kintu ugiye kumbwira ku nshuti yanjye, hari umumaro kiri bumamarire?
UMUNTU: Oya, Oya ntawo pe!
SOCRATES: Ngaho mbwira wa muntu we! Niba ushaka kumbwira ikintu kitari UKURI, ntikibe KIZA nta n’UMUMARO gifite, urakimbwira ngo kimarire iki??

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: umukobwa w’imyaka 14 yatawe muri yombi azira kwica nyina wamubyaye

Intare FC nyuma yo kwisaza yasabwe ikintu gikomeye yakinangira igahita iterwa mpaga bidasubirwaho Rayon Sports igakomeza