in

Biratangaje : Umugore yanze guterura umwana we nyuma yo kumubyara bibaza abaganga

Ntabwo bisanzwe ko umugore yanga gufata ku mwana we nyuma yo kumubyara na cyane abagore benshi baba bafite amashyushyu yo kubona no guterura abana babyaye.

Uyu yabaye umugani atangaza benshi baraho harimo n’abaganga bumijwe n’uburyo yitwaye yanga guterura uwo yibyariye.

Iyi nkuru nawe ishobora kugutangaza kubera uburyo idasanzwe kumva ko umugore wamaze kugise amezi agera ku 9, yanga guterura uwo yibarutse.

Yabaye umugore ariko ntabwo abyemera cyangwa ngo bimushimishe nyuma yo kubona uburyo umwana we, ameze bamaze guhura.

Uyu mugore yanze gufata umwana we yanga no kumukoraho ubwo abaganga bari baje kumureba banamuzanye dore ko yari ari muri geride y’ibitaro.

Mu mashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje benshi ubwo yatambagizwa ga kumbuga nkoranyambaga, uyu mugore yakoresheje ibimenyetso by’intoki yanga umwana we maze biba inkuru idasanzwe.

Akimara kuzunguza intoki ze, asa n’uhakana uyu mwana we abaganga bakomeje kumuhatiriza, bagenda bagaruka akariko biranga biba iby’ubusa yanga kumukozaho imitwe ye y’intoki gusa ntavuge impamvu nyamukuru irimo gutuma yanga uwo yibarutse.

Ese birakwiye ko umugore yifata akanga umwana we nyamara hari abagore benshi baba barabuze urubyaro.?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Leonidas
Leonidas
1 year ago

Yagize post partum psychosis, Akwiye kwitabwaho naba Psychologists

Manchester United yatangaje umwanzuro wayo ku ikarita y’umutuku yahawe Casemiro

Zaba ukina firime yahuye n’inka itangaje abwira guhagarara ikabikora yayibwira ku genda ikagenda -Videwo