in

Biratangaje cyane: impeta Sheri we yabuze yayibonye nyuma y’imyaka 41

Nyuma y’imyaka 41 yose abuze impeta umukunzi we yaje kuyibona.

Mu 1981, Noël yabuze impeta yari yarambitse umugore we, Annie-Marie bari bamaze imyaka ine bashyingiranwe. Mu buryo butangaje, uyu mugabo yabashije gutoragura iyo mpeta mu karima k’igikoni hashize imyaka 41 ayibuze.

Umuryango w’aba bombi ubusanzwe utuye ahitwa Saint-Martin-en-Haut mu gace ka Rhône ko mu Bufaransa.

Uyu mugabo yavuze ko yabonye iyo mpeta ubwo yari ari kuvana ibyatsi muri karoti, nyuma ahita yihutira kujya kuyisubiza ku rutoki rw’umugore we yari yarayambitse mu myaka 45 ishize.

Ibi bintu byatunguye umugore cyane kuko atari yanabashije guhita atahura ko ari yo mpeta yari yarambitswe ubwo yashyingirwaga, ariko aza kubibwirwa n’amagambo yari yanditsemo imbere muri iyo mpeta ya zahabu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzoga zarikoze:Umukobwa ukora umwuga w’uburaya aratabaza nyuma y’uko itsinda ryabasore rimusambanyije ijoro ryose atumva bagasiga batamwishyuye

Amakuru meza ajyanye n’umukino Rayon Sports ishaka kwihaniza cyane ikipe ya Mukura Victory Sport