in

Amakuru meza ajyanye n’umukino Rayon Sports ishaka kwihaniza cyane ikipe ya Mukura Victory Sport

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze kwandika izina mu makipe yambara Jesy zitameze neza kugeza ubu bigiye gushyiraho akadomo.

Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnyemo n’ikipe ya Kiyovu Sport, iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda yagaragaye yambaye Jesy zidasa ari nabyo abantu bahereyeho bavuga ko Rayon Sports itangiye kugayika kandi ari ikipe ikomeye.

Amakuru YEGOB ikura mu bashinzwe ikipe ya Rayon Sports, ni uko abakinnyi ku mukino bazakina n’ikipe ya Mukura Victory Sport bazaba bambaye jesy nshaka byavugwaga ko zari bwambarwe ku mukino wa Kiyovu Sport.

Byari ibintu bikomeje kwibazwa n’abantu benshi bitewe nuko, ubundi ikipe zitangira shampiyona zifite imyenda mishya gusa iyi kipe yahawe izina rya Gikundiro ntabwo byari bimeze gutyo.

Nubwo iyi kipe ya Rayon Sports izakina yamabye amajesy mashya, ntabwo izaba ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye kandi ngenderwaho bayobowe na Mbirizi Eric hamwe na Rafael Osaluwe aba bombi biravugwa ko bashobora kubagwa cyane uhabwa amahirwe ni Rafael Osaluwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje cyane: impeta Sheri we yabuze yayibonye nyuma y’imyaka 41

Umugabo wa Bahavu Jeannette witwa Freury Legend akomeje kugaragaza urukundo rutangaje akunda umwana we na Bahavu(Amafoto)