in

NdabikunzeNdabikunze

Birangiye Yverry avuze ku itandukana rye na Vanessa ||yamukoreye indirimbo.

Nyuma y’inkuru zitandukanye zavugaga ku itandukana ry’umuhanzi Yverry n’umukunzi we Vanessa kuri ubu uyu muhanzi arashyize ukuri ku byibazwaga na benshi.

Yverry aganira na Igihe kulture kuri shene ya Youtube yahamije ko atigeze atandukana n’uyu mukobwa, avuga ko abazanye ayo makuru bashingiye ku byo bakuye ku mbuga nkoranyambaga nyamara ntaho byari bihuriye no gutandukana.

Avuga ko abavuze ko batandukanye babishingiye ku kuba bose barasibye amafoto ku nkuta zabo za Instagram, nyamara barayasibye ku bushake nta kibazo gihari.

Uyu muhanzi yagize ati “Amafoto nasibye ni menshi harimo aya mama wanjye n’abavandimwe ariko yo ntibayabonye babonye ariya ariko nta kundi. Gusa ntabwo byari byo rwose; ibyo byose byanabaga turi kumwe.

Yverry yavuze ko atazi neza uko byagenze ngo umukunzi we asibe amafoto, ati “Wasanga wenda yariganye icyemezo nari nafashe agasiba amafoto ye ariko nta kibazo cyari gihari.”

Uyu muhanzi unaherutse gusohora indirimbo nshya ‘Mu ijuru’ yahishuye ko nubwo yayihimbiye abantu bose muri rusange, ariko yanayikoreye umukunzi we.Byumvikane ko bakiri mu rukundo rwabo, nta kibazo cyabaye hagati yabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Ndanda yavuze ku mwana yabyaranye na Anita .

Ibintu by’ingenzi ukwiye guhita ukora mu gihe umaze gutera akabariro.