in

Birangiye Ariel Wayz ahishuye ko yabonye umusimbura wa Juno Kizigenza

Umuhanzikazi Ariel Wayz yahamije ko yamaze kubona umukunzi mushya nyuma y’igihe atandukanye na Juno Kizigenza bagiranye ibihe byiza ariko bikaza kurangira bateranye amagambo ,yanabaye iherezo ry’umubano wabo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yatanze kuri Shene ya IGIHE kuri Youtube ubwo yari abajijwe niba koko indirimbo nshya yise GOOD LUCK aherutse gushyira hanze yarayikoreye Juno Kizigenza, Ariel Wayz yahamije iby’aya makuru. Ati “Niwe rwose, nta wundi muntu twakundanye ngo bimenyekane.”

Uyu muhanzikazi yahamije kandi ko afite umukunzi mushya, ariko ahamya ko nta byinshi yavuga ku rukundo rwe na Juno Kizigenza yewe ko atanifuza guhishura byinshi ku mukunzi we mushya.

Ku rundi ruhande, Ariel Wayz avuga ko uretse akazi nta kindi kintu agitindaho mu rukundo rwe na Juno Kizigenza.Ati “Nyuma y’ibyabaye njye na Juno Kizigenza twemeranyije ko nk’uko twari twaracecetse urukundo rwacu tudakwiye no gukomeza kuvuga ku itandukana ryacu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wari ukunzwe na benshi muri siporo arigendeye (Amafoto)

Clarisse Karasira yashyizeho ibihembo ku muntu wese uzita izina ryiza umwana we