in

Birababaje:Umunyeshuri yapfuye bitunguranye akigera ku ishuri

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yapfuye urupfu rutunguranye akigera ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, mu Karere ka Gakenke aho yari yoherejwe nyuma yo gutsinda ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange.

Urupfu rwa Kanziga Oda rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2022, ubwo ahagana saa tatu z’igitondo yituraga hasi mu ishuri asa n’ufashwe n’isereri, aho yari yatangiye amasomo ye hamwe na bagenzi be ariko akajyanwa kwa muganga, azagupfa akigezwa mu isuzumiro.

Ibi byabereye ku kigo cya ES Nyarutovu giherereye mu Kagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, aho uriya mwana yageze ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 5 Ukwakira, ahagana saa moya agiye kuhakomereza amasomo ye mu mwaka wa kane ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG).

Umwe mu ba hafi mu muryango wa Kanziga Oda yabwi rwe, avuga ko na bo batunguwe n’iyi nkuru kuko nta ndwara idasanzwe bari bamuziho.

Yagize ati “Nibyo iyo nkuru niyo, yari yatsindiye kujya kwiga mu Gakenke MPG. Nk’uko mwabyumvise natwe byadutunguye nk’umwana wari ufite imyaka 15. Umurambo we watugezeho twamaze kuwubona, dutegereje ibizava mu bizamini bya muganga.”

Kanziga Oda ubwo yituraga hasi mu ishuri yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nemba ari naho yaguye mu isuzumiro, akimara gushiramo umwuka umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba kugirango hafatwe ibizamini harebwe icyaba kihishe inyuma y’urupfu rwe.

Uyu mwana w’umukobwa akaba yavukaga mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Papias
Papias
1 year ago

Imana imwakire disi kandi ababyeyi be bakomeze kwihangana

Elyse
Elyse
1 year ago

Birababaje gusa Imana imwakire erega abaturarwanda bamugerezaho nibirozipe

Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo gutera inda umunyeshuri w’imyaka 14

Uwahoze ari umupolisi yishe abantu 38 nyuma yica umugore we n’umwana