in

Uwahoze ari umupolisi yishe abantu 38 nyuma yica umugore we n’umwana

Muri Thailand, umugabo yateye ku ishuri ry’inshuke yica abana 22 nyuma agende arasa abandi bantu anabatera ibyuma hapfa abagera kuri 38.

BBC ivuga byabaye ahagana saa saba z’amanywa mu mujyi wa Utthai Sawan, mu Ntara yitwa Nong Bua Lamphu.

Uyu mugabo wahoze ari umupolisi ngo yari afite icyuma, imbunda nto n’imbunda irasa amasasu menshi, akigera ku ishuri yahise arasa abarimu bamubuzaga kwinjira muri iyo nyubako.

Nyuma uwo mugabo yaje kujya mu modoka agenda agonga abantu, ndetse anabarasaho,  mbere y’uko ajya iwe akica umugore we n’umwana wabo w’umuhungu, na we ubwe arirasa.

Uyu mugabo witwa Kamrab w’imyaka 34, ngo yirukanwe muri Polisi umwaka ushize kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Mu bapfuye harimo abana 22 abana babiri muri bo ngo bari basinziriye ubwo uriya mugabo yabagabagaho igitero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje:Umunyeshuri yapfuye bitunguranye akigera ku ishuri

Wa mupadiri w’umuraperi noneho aciye impaka ngo we asohokera ku mazi n’abakobwa bambaye bikini baraho