in

Birababaje: Imvura karahabutaka yahitanye abantu 40 isiga abandi 2000 nta n’urwara rwo kwishima bafite

Umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil ikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa mbere bageze kuri 40.

Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva yasuye agace kibasiwe,avuga ko amazu adakwiriye kongera kubakwa ahantu hari ibyago byo gucika kw’inkangu cyangwa imyuzure.

Abayobozi bo mu ntara ya Sao Paulo kuri uyu wa mbere bavuze ko hari abandi bantu 4 bapfuye biyongera kuri 36 bari bapfuye ku munsi wari wabanje.

Iyi mvura kandi yibasiye utundi duce nka Ilhabela, Caraguatatuba na Ubatuba,aho hari n’uwo yakomerekeje nkuko Guverinoma ya Sao Paulo yabitangaje.

Abarega 2000 bakuwe mu byabo niyi mvura ya milimetero 600 yateye iyi leta ikize ya Brazil.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagabo dore uko bigenda iyo ugerageje gutenguha umukobwa mukundana

Ukuri ku birego byatumye RIB ihamagaza igitaraganya umuhanzi Chriss Eazy