Birababaje: Abashumba bateye umubyeyi bica umwana we muto w’igitambambuga.
Ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Adamawa bwiyemeje gukurikirana abateye umugore munzu bakica umwana we.
Uyu mugore n’umwana we bagabweho igitero n’abakekwaho kuba abashumba.
Abamuteye bamukomerekeje bikomeye hanyuma bica n’umwana we muto w’umukobwa.
Kuri ubu uyu mugore ari kwivuriza mu bitaro bikuru bya Numan kubera ibikomere bikomeye yatewe nyuma yo kurokoka ubu bwicanyi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa polisi, SP Yahaya Nguroje, Komiseri wa Polisi muri Leta, S. K. Akande.
Yababajwe n’icyo gitero anategeka ko abakekwa bafatwa bidatinze.
Komiseri wa Polisi y’igihugu cya Nigeria Nguroje yihanganishije abaturage ku bitero bikomeje kwibasira inzirakarengane.
Gusa yabijeje ko bitazongera kwihanganirwa yavuze ko hari ikigiye gukorwa ubu bwicanyi bukabije bugacika mu gihugu.