in

Bimwe mu bintu abagabo bakunda kubeshya inkumi kugira ngo zibemere

Mu buzima busanzwe igitsina gabo gikunda kugira akantu ko kwiyemera nk’iyo baba bari kumwe n’abakobwa, aho usanga bavuga ibintu byinshi bafite kandi akenshi baba batanabifite, bityo rero abakobwa bagakwiye kugenzura neza ibyo babwirwa n’abagabo cyangwa abasore.

Ibi rero ni bimwe mu bintu abagabo bakunda kubeshya abakobwa kugirango abakobwa babemere

1.Njyewe nkora ibi gusa – Sinjya nkora ibi

Burya umugabo cyangwa umusore natangira kukubwira ibyo akora akenshi uzasanga akubwira ibyiza gusa, aho usanga avuga ko hari ibyo akora n’ibyo adakora kugirango wumve ko ari umuntu ukaze cyane.

Azagerageza gutuma wiyumvamo ko ari igitangaza kumva ko umuntu ukomeye nk’uwo yakuvugishije bityo bitume utangira kumwiyumvamo kandi yakubeshyaga.

2. Sinjye uzarota mbaye umupapa

Akenshi avuga ibi iyo yamaze kubona ushobora kuba wakubaka urugo maze byakubitiraho ko akubwira ko agukunda bigatuma wumva ko ashoboye kuba yaba umugabo ushoboye kubaka urugo.

Ibi bikaba byatuma wemera kuryamana n’uwo wakwibwira ko ashobora kuzakubera umugabo mu gihe kiri imbere kandi kuri we ari ikinyoma yipangiye kigamije kukuyobya.

3. Nta wundi mukunzi mfite

Ntago yakubwira ko afite undi mukunzi kandi binakomeye, kuko ukibyumva wahita uhindukira ugakizwa n’amaguru, keretse wiyemeje kuzahangana na we biramutse bibaye impamo.

Kuri uru ruhande, washobora kumenya ukuri neza ushoboye kubaza inshuti ze, kuko ni zo zaba zizi koko niba nta mukunzi yari asanganywe cyangwa se afite.

4. Mfite akazi gahemba neza

Aha ni ku bakobwa bakunda ibintu n’agafaranga. Azakubwira ko ahembwa neza cyane kandi menshi, ndetse azakoresha uko ashoboye abikwereke, kwambara neza kandi bihenze, azajya ahuha ibintu utanamusabye kugirango akwemeze, kugeza ubwo azakugeza mu busaswa.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi ni ibintu abagore bakunda kandi kuko ariko bateye ntacyo wabasha kubihinduraho

Amafoto y’umusore wagirango ni umukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere y’ikibuno cye idasanzwe[AMAFOTO]