in

Bikomeje kuba urujijo; Umugabo wa Bijoux yageze i Kigali atungurwa no kumva inkuru zuko umugore we yabyaye, yagize icyo abivugaho

Lionel Sentore wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, yavuze ko yatunguwe n’uko umugore we Munezero Aline wamamaye nka Bijoux, yabyaye.

Ku rundi ruhande ariko Lionel Sentore yavuze ko ari i Kigali muri gahunda zo gusura umuryango we, kuruhuka no gukora umuziki.

Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru.

Ati “Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!”

Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati “Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya.”

Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati “Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza: inkuru y’akababaro ku mugabo uherutse gukubitwa ifuni n’umugore we

Umuhanzi Davis D yahaye gasopo Harmonize amwiyama ku bakobwa b’i Kigali